FERWAFA yahaye umugisha ubusabe bw’Abanya-Sudan

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryemeje ko amakipe atatu yo muri Sudan, yakiriwe kandi yemerewe gukina shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya mbere [Rwanda Premier League]. Nyuma yo gusaba kuza gukina shampiyona y’u Rwanda, amakipe yo muri Sudan yahawe ubwo burenganzira. Ibi byemejwe na Ferwafa yabinyujije kuri X ya yo kuri uyu wa Gatanu. Mu Itangazo iri shyirahamwe ryashyize kuri X, ryavuze ko ayo makipe ari Al-Merrikh SC, Al-Hilal SC na El-Ahli SC Wad Medani. Amakuru avuga ko aya makipe yose azajya yakirira imikino ya yo muri Stade Amahoro. Bivugwa ko guhera ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona, aya makipe yo muri Sudan, azatangira gukina Rwanda Premier League. N’ubwo yemerewe kuza gukina shampiyona y’u Rwanda, aya makipe yose uko ari atatu nta n’imwe izemererwa kwegukana igikombe kabone n’ubwo yaba iya mbere. Bivuze ko mu gihe yasoza shampiyona iri ku mwanya wa mbere, iya Kabiri ibaye ari iyo mu Rwanda ari yo izegukana igikombe cya shampiyona. Ni ikipe zivuye gukina shampiyona yo muri Maurtanie.

FERWAFA yahaye umugisha ubusabe bw’Abanya-Sudan

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryemeje ko amakipe atatu yo muri Sudan, yakiriwe kandi yemerewe gukina shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya mbere [Rwanda Premier League].

Nyuma yo gusaba kuza gukina shampiyona y’u Rwanda, amakipe yo muri Sudan yahawe ubwo burenganzira. Ibi byemejwe na Ferwafa yabinyujije kuri X ya yo kuri uyu wa Gatanu.

Mu Itangazo iri shyirahamwe ryashyize kuri X, ryavuze ko ayo makipe ari Al-Merrikh SC, Al-Hilal SC na El-Ahli SC Wad Medani. Amakuru avuga ko aya makipe yose azajya yakirira imikino ya yo muri Stade Amahoro.

Bivugwa ko guhera ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona, aya makipe yo muri Sudan, azatangira gukina Rwanda Premier League.

N’ubwo yemerewe kuza gukina shampiyona y’u Rwanda, aya makipe yose uko ari atatu nta n’imwe izemererwa kwegukana igikombe kabone n’ubwo yaba iya mbere. Bivuze ko mu gihe yasoza shampiyona iri ku mwanya wa mbere, iya Kabiri ibaye ari iyo mu Rwanda ari yo izegukana igikombe cya shampiyona.

Ni ikipe zivuye gukina shampiyona yo muri Maurtanie.